group

Ese koko hari ibiribwa byafasha umugore kugira ububobere mu gitsina ?

Iyo uganiriye n’abagore batandukanye by’umwihariko ku bijyanye n’imigendekere myiza y’imibonano mpuzabitsina , ikiganiro nticyarangira hatavuzwe ku bubobere bwo mu gitsina. Bamwe babazanya icyatuma buba bwinshi , abandi bataka ko ntabwo bagira, cyangwa se ubwo bafite budahagije . Mu nama bamwe bagira abandi , bababwira kujya kwa muganga , kurya ibiribwa cyangwa kunywa ibinyobwa runaka . ‘Igitoki , imboga rwatsi, ishyushyu, ubushera ,imbuto […]byongera ububobere ’Mukayiranga Dancille(izina twarihinduye ) ni umwe mu bagore baganiriye na IGIHE , yemeza ko yagiriwe inama yo kurya bimwe mu biribwa byavuzwe haruguru , ubwo yari yarabuze ububobere. Ati ‘ Naganiriye n’abagore bagenzi banjye bangira inama yo kujya ndya igitoki kirimo ubunyobwa n’intoryi, nkarenzaho ishyushyu . Ubu mfite ubobe...