umugore

Ikaze

Uburyo bwo Gutuma Umukobwa w’Inshuti Yawe Agukunda Cyane

Ikintu cya mbere ku mugabo ufite umugore, ku musore ufite umukunzi cyangwa se wifuza kumugira ni ukumenya neza uko abagore muri rusange bateye. Nk’uko umuhanga mu by’urukundo Yahya Messi mu gitabo cye, ‘Leurs Top Secrets’ abisobanura, ngo ikintu cya mbere ku bagabo ni ukumenya kwigira ku bagore. Erega nibyo, nonese niba muri rusange, utajya wumva imiterere y’abagore, ni gute uzumva umukobwa wawe? Uzumva ute se umugore washatse, umukunzi wawe cyangwa mushiki wawe, n’inshuti yawe isanzwe y’umukobwa? Abagore muri rusange, ni abantu bakunda umuntu ubitaho, bakunda gufata neza ibintu no kubiha agaciro mu buryo butandukanye n’ubw’abagabo. Ibi niba ushaka kubyumva neza uzabisuzume, cyangwa se wifashishe igitabo: Les hommes viennent de Mars et les femmes viennent de Venus, igitabo ushobora no kubo...